in

Umugore ahangayikishijwe bikomeye n’umugabo we urya imitungo yabo nk’uwenda gupfa

Umugore yanditse asaba inama nyuma y’aho umugabo we asesegura imitungo akayirya nkaho yitegura gupfa.

Uyu mugore yavuze ko umugabo we atagikozwa ibyo kuzigama aho aba ashaka ko ibyo binjije bahita babirya.

Yagize ati:“Muraho, umugabo wanjye ni umuntu wize amashuri menshi , ukunda gukurikirana amakuru ya byacitse kuri za youtube n’ibindi binyamakuru , ngaho ngo intambara za hehe na hehe, none rwose umugabo wanjye yabaye umwihebe,ndamubwira nti twizigamire ati reka reka ntampamvu wabona ejo baturashe , namubwira ngo tugure ibibanza cg twubake inzu akavuga ngo isi si iyacu ,iyo ubona ibihugu bikomeye birebana ay’ingwe ejo n’ejo bundi urashaka ko biduturikana n’iyo nzu tutarayuzuza? Mbese iterambere ry’urugo ntaryikoza ngo vubaha isi izarangira, ubu uyu mugire nte koko?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibidasanzwe kuri Granit Xhaka ukinira Arsenal uhorana udushya mu kibuga

Umuyobozi wa tekinike muri FERWAFA yatangaje ko ikibazo cyo kutagera kure ku ikipe y’igihugu Amavubi cyabonewe umuti urambye