in

Umugeni yitabye Imana ku munsi w’ubukwe bwe, umugabo we ahita akora igikorwa cyatunguye abatari bake.

Umugeni ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde yitabye Imana mu buryo butunguranye, ubwo yiteguraga gushyingirwa ,gusa umusore wari kumurongora yahise atungura abantu ubwo yishumbushaga murumuna w’uyu mugeni aba ari we asezerana na we.

Umugeni uzwi ku izina rya Surbhi,niwe wapfuye ku munsi w’ubukwe bwe ariko abagize imiryango yombi banga kuva mu byishimo baramufata bamushyira mu cyumba,umukwe ahita ashyingiranwa na murumuna wa nyakwigendera.

Ubu bukwe bwabereye ahitwa Etawah city mu ntara ya Uttar Pradesh mu Buhinde,bwakagombye kuba bwarakomwe mu nkokora n’urupfu rw’uyu mugeni ariko umugabo we Manjesh Kumar yanze gutaha nta mugore atwaye kandi yari amaze iminsi yitegura bituma ahabwa murumuna wa nyakwigendera.

Surbhi yafashwe n’umutima ubwo yari amaze gukora imigenzo yo gushyingiranwa y’Abahindu n’umukunzi we Manjesh Kumar ariko ntiyabashije gukira kuko yahise apfa ubukwe butarangiye.

Umuganga wo muri ako gace yahise ahamagarwa igitaraganya muri ubwo bukwe ariko ntiyabashije kurokora uyu mugeni.

Musaza wa nyakwigendera Surbhi witwa Saurabh yagize ati “Biragoye kwiyumvisha ko umurambo uri mu cyumba kimwe ikindi hari gutegurirwamo umugeni.

Imiryango yombi yaricaranye hanyuma umwe atanga igitekerezo ko mushiki we muto Nisha yashyingiranwa n’umukwe wabo.

Imihango ya kidini kuri uyu mugeni mushya yakozwe ubukwe burangiye cyane ko imiryango yanze kubusubika.Bivugwa ko umuryango wa nyakwigendera wabyemeye kubera ko washakaga inkwano.

Nyina w’aba bakobwa bombi, Guddi Devi,yagaragaye mu bukwe yishimiye uyu mwanzuro wo gushumbusha umukwe wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rubavu: Inkuru nziza ku bakunzi b’Amashyuza.

Niba ushaka gutera akabariro ukaryoherwa irinde gufata aya mafunguro.