in

Rubavu: Inkuru nziza ku bakunzi b’Amashyuza.

Hashize igihe kingana n’icyumweru amazi y’amashyuza akundwa nabatari bake aburiwe irengero kubera imitingito ikomeye yaterwaga n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.Kuri ubu aya mashyuza abarizwa mu karere ka Rubavu yongeye kugaruka.

Nk’uko tubikesha Kigalitoday, igaruka ry’aya mashyuza ryemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Kazendebe Hertier wahise atanga n’amafoto yayo nk’igihamya cy’uko yagarutse. Uyu muyobozi yagize at”Inkuru nziza, amazi y’amashyuza yongeye kugaruka yose nyuma y’icyumweru yarabuze.” Ubu ahari humagaye hongeye kuzura amazi akunzwe na benshi cyane cyane abayakenera mu kwivura indwara zitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba udashaka gusaza imburagihe ugahorana itoto, ihate kurya aya mafunguro buri munsi.

Umugeni yitabye Imana ku munsi w’ubukwe bwe, umugabo we ahita akora igikorwa cyatunguye abatari bake.