Umukobwa wo mu gihugu cya Uganda wari ugiye gukora ubukwe yarize ayo kwarika nyuma yo gutegereza umusore bari bagiye gukorana ubukwe akamutenguha ntaze,ndetse bikaba ikibazo gikomeye cyane.
Ibi bikaba byarabaye mu minsi ishize ubwo umuryango w’uyu mukobwa wari wateguye ibirori byo gusaba no gukwa ariko bagategereza umukwe wabo ndetse n’umuryango we ntihagira numwe uhagera.
Ibi bikaba byarabereye mu gihugu cya Uganda mu karere ka Mukono iwabo w’uyu mukobwa. Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaje mu bukwe bwe avuye ku mugabane wa Aziya aho akorera akazi ke ka burimunsi.
Ubwo amasaha y’ubukwe yageraga abatumirwa bose bari bamaze kuhagera ndetse bicaye mu mahema agezweho (Tents) yari yakodeshejwe n’umuryango w’umukobwa.
Nyuma y’amasaha atari macye abatumirwa bicaye bategereje umusore n’umuryango we ko bahagera byaje kurangira nta numwe uhageze, nibwo baje guhamagara umukwe ariko basanga telefone ye ntayiriho.
Mariam mu marira menshi yaje gusabwa ko yabwira abari baje mu bukwe bwe ko butakibaye kuko umukunzi we bamutegereje bakamubura. Yagize ati: “Mama wanjye, umbabarire kubyabaye. Gusa icyo mugomba kumenya nuko ibi atarinjye wa mbere bibayeho ndetse sinjye wa nyuma. Ndabizeza ko aya atari amahirwe yanjye ya nyuma.”
Amakuru avuga ko uyu mukobwa kubura k’umukunzi we yabishyize kuri Se umubyara, aho mu mpamvu yatanze ari uko uyu mubyeyi we yahoze arwanya umubano we ndetse n’umukunzi we.