in

Umugeni yafatanye mu mashati na Nyirabukwe bapfuye ibyo kurya imbere y’abatumirwa bari baje kubashyigikira mu bukwe

Umugeni yafatanye mu mashati na Nyirabukwe bapfuye ibyo kurya imbere y’abatumirwa bari baje kubashyigikira mu bukwe.

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo witwa Abdullah A Abdullah, watse gatanya nyuma y’iminsi ibiri akoze ubukwe.

Impamvu ya gatanya ni uko Nyirabukwe yarwanye n’Umukazana bapfuye ibyo kurya ku munsi w’ubukwe bwabo.

Intandaro y’amakimbirane yatumye umukazana na nyirabukwe barwana bapfuye ibyo kurya, byaturutse ku ruhande rw’umukazana wari wavuze ko ibiryo byateguriwe umuryango we gusa.

Nyirabukwe yabwiye umukazana ko bitaba byiza abantu bakoze urugendo bakaza mu bukwe hanyuma bakagenda batariye kandi ibiryo bihari, uwo mukazana yahise abitera utwatsi yanga ko kuruhande rwa nyirabukwe barugaburira.

Nyirabukwe yahise afata isahani ajya kwarurira abo barikumwe, hanyuma umukazana ahita ahaguruka aragenda amushikuza iyo sahani yariho ibiryo amaze ku byarura.

Nyuma y’ibyo imvururu zahise zitangira ubwo bahita bafatana mu mashati na nyirabukwe abantu barabakiza.

Nyuma y’iminsi ibiri ubukwe buvuyemo nibwo uwo mugabo Abdullah A bdullah yahise ajya mu rukiko kwaka gatanya kumpamvu yagaragarije urukiko yuko Umugore we nta kinyabupfura afite.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Joachim Ojera yumvishe amafaranga Abedi na Pitchou bari guca Rayon Sports ni uko maze na we ahita yuriza ibiciro ku rwego Aba-Rayon batatekerezaga

Hemenyekanye ikipe izakina na Rayon Sports kuri Rayon Day( umunsi wa Rayon Sports)