Umudogiteri (Doctor) yinjiye mu bitaro yihuta cyane kuko yari ahamagawe kuri terefone (telephone) bamubwira ko hari umuntu ukoze impanuka ukeneye kubagwa byihuse.
Yahinduye imyenda vuba vuba, yihutira kujya aho babagira (Surgery block). Yahasanze Papa w’umuhungu wakoze impanuka akimubona atangira kumwuka inabi.
Umugabo (arakaye): Kuki watinze bigeze aha? Ntuzi ko umuhungu wanjye ari mu byago? Ubundi kuki mwihunza inshingano?
Umudogiteri (aseka buke): Mumbabarire sinari ndi ku bitaro, nje nihuta uko nshoboye nkimara kwakira terefone (telephone), ubu…rero tuza njye nkore akazi kanjye.
Umugabo (arakaye): Ntuza, ntuza ibiki‽ Wowe umwana wawe ari muri iki cyumba watuza?? Ese wowe umwana wawe apfuye nonaha wakora iki??
Umudogiteri (aseka buke): Umwana wanjye apfuye nonaha nasoma ibyanditse muri Bibiriya mu gitabo cya Nowa: «Navuye mu nda ya Mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi», ndavura ariko sinkiza, tegereza umuhungu wawe utuje turakora uko dushoboye hamwe n’Imana.
Umugabo (yiyongorera): Agahwa kari ku wundi karahandurika koko!
Hashize umwanya munini Dogiteri (Doctor) yasohotse mu ibagiro yishimye ati: «Shima Imana umuhungu wawe yatabawe» ibindi ubibaze umuforomo (Nurse). Ahita anigendera adategereje ngo umugabo avuge.
Umugabo akibona umuforomo (Nurse) yahise amubaza ati: «Kuki uriya mudogiteri ari umugome? Ntiyahagarara n’iminota ibiri gusa ngo ambwire uko umuhungu wanjye ameze!?»
Umuforomo (yenda kurira): Ejo umuhungu we yakoze impanuka mu muhanda ahita apfa, tumuhamagaye ari gushyingura umuhungu we, ahita aza gutabara uwawe, ubu asubiye gushyingura uwe!
Moral: ntukagire uwo ucira urubanza, wasanga ibibazo afite bisumba ibyawe, wowe icyo umurusha ari uguca igikuba.