in

Umuganga w’umunyarwanda Dr Callixte Twagirayezu w’imyaka 93, ari kwizihiza imyaka 40 asuzumye umurwayi wa mbere wari ufite virusi itera Sida muri Afurika

Mu mwaka w’i 1983 nibwo Dogiteri Callixte Twagirayezu, umwe mu banyarwanda wasuzumye umurwayi wambere wagaragaje ibimenyetso bya Virusi itera Sida, ubwo yari igaragaye bwambere muri Afirika.

Mu kiganiro Callixte Twagirayezu, yagiranye na BBC mu ishami ryayo ry’igiswayiri, yavuze ko ubwo Ubwandu bwa Virusi itera Sida bwageraga mu ri Afurika, abantu benshi batari basobanukiwe n’ubwo burwayi kuko ngo nawe nubwo yari Dogiteri icyo gihe atigeze asobanukirwa neza n’ubwo burwayi.

Yagize ati” byari ibihe bikomeye nabashije kubona mu buzima bwange, ndibuka ko hano muri Tanzania twari abaganga batanu gusa umwirabura arinjye abandi ari Abazungu baba Misiyoneri, ikintu cya dutunguye nuko haje abarwayi batatu barwaye indwara zitandukanye. Uwambere yari Umuhungu yari afite ibimenyetso bimeze nk’iby’umuntu urwaye igituntu, ariko twagerageje gupima ibizamini byose ngo turebe ko yaba ari igituntu ariko tubura indwara, undi yari Umuhungu nawe yaje avuga ko afite ibisebe ku myanya y’ibanga ariko ngo ntabwo bya mubabazaga, nawe twara mupimye tubura indwara, undi wagatatu yari Umukobwa nawe yaje avuga ko afite ikibazo cyo gucibwamo ariko nawe tumusuzumye tubura indwarwa”

Dogiteri Callixte Twagirayezu, kuri ubu ufite imyaka 93, yakomeje asobanura ko yaje kwigira inama aza kubaza undi mu Dogiteri bigeze gukorana wakomokaga mu gihugu cya Swideni, maze amwandikira amubwira ibibazo bahuye nabyo bijyanye nabo barwayi wasuzumye bakabura indwara kandi bigaragara ko barwaye.

Dr Callixte Twagirayezu, yavuze ko uwo Dr atigeze amusubiza, ahubwo ubwo yari agiye kureba ku iposita ko yaba ya musubije, yasanze ya mwoherereje igazeti ndetse ana murangira agace ari buze gusoma.

Dr Callixte Twagirayezu, yavuze ko yasanze aho hantu yamurangiye gusoma, havuga ko ubwo burwayi butarabonerwa izina kuko umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indarwa runaka nyamara wasuzuma ugasanga atari iyo ndwara ucyeka

Uwo Dr yamu bwiye ko iyo ndwara yagaragaye mu buhugu by’uburayi ndetse no muri Amerika bityo ko ubwo burwayi bwaba bwageze muri Afirika.

Asoza icyo kiganiro Dr Callixte Twagirayezu, yavuze ko abaturage benshi bakimara kwandura iyo ndwara, bahise babihuza n’amarozi bituma abenshi bitaba Imana kubera kutivuza ibyo by’uririzi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports na APR FC zigiye guhabwa akayabo k’arenga miliyoni 60 Rwr

Rutahizamu w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu Amavubi ayoboye abazakina igikombe cy’isi cyizabera mu Rwanda