Muganga gakondo wo mu karere ka Rubavu ukoresha amazina ya Rutebuka, aravugwaho gutekera abaturage imitwe akabacucura utwabo.
Zaninka Jeanine, Umunyarwandakazi usanzwe atuye ku mugabane w’Amarika akomeje gutakambira inzego z’Ubuyobozi ngo zimufashe kuba yasubizwa amafaranga ye yahaye uyu muganga Rutebuka, nyuma akamutekera umutwe n’Umuganga gakondo ukoresha amazina ya Muganga Rutebuka, yarangiza ntamukorere akazi bumvikanye.
Mu kiganiro Zaninka yahaye Rwandanews24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko haciyemo amezi 2 atekewe imitwe na Muganga Rutebuka, yo kuza kuvura inzu nk’umuryango baguriye umubyeyi wabo ikibasirwa n’amapusi batiyumvishaga aho aturuka, yanaje gutuma umubyeyi wabo (Nyina) atabaruka imburagihe, ariko uyu muganga nyuma yo kwakira amafaranga bavuganye ntiyegeze yongera kubitaba ku murongo wa terefone.
Yavuze ko atagikeneye ko uyu muganga akora akazi bavuganye, ko ahubwo yifuza ko yatabwa muri yombi akaryozwa ubu butekamutwe hakazabaho gushakisha undi muganga ushoboye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko ibyakozwe na Muganga Rutebuka, abikorera Umuryango wa Zaninka mu mategeko ari icyaha, kandi ko batazigera babasha kwihanganira abantu nk’aba igihe cyose bamenyekanye.
Ati “Ikintu cy’abantu bakora ibikorwa nk’ibyo, mu bijyanye n’amategeko bacyita kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya. Niyo mpamvu tutazigera tubasha kubihanganira igihe cyose bamenyekanye. Itegeko rivuga ko umuntu wihesha ikintu cyundi, aba akoze icyaha, harimo uburiganya no guteka imitwe.”
Yavuze ko iki cyaha gikorwa mu buryo bunyuranye burimo, kwiyitirira amazina atari yo, kwiyitirira imirimo udafitiye ububasha, kwizeza undi ikiza, no gutinyisha ko hari ikizaba kibi. Abakora icyo cyaha baba bagamijekwambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo. Uhamwe n’iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
SP. Karekezi yaboneyeho gusaba Abaturage kutizera abantu bose, kuko nk’uwo muturage bacucuye utwabo yari yijejwe ibitangaza.
Abibutsa ko abaribo bise byaba byarabayeho bakwiriye kugana Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bagatanga ikirego maze abahemu nka Rutebuka bagakurikiranwa imbere y’amategeko.