Nk’uko amakuru abitangaza, umugabo uzwi nka Adegbite yiyahuye nyuma yo gutakaza amafaranga yo muri Nigeria angana na 150.000 mu gutega kumitono ya siporo.
Ibi byabaye mu Gushyingo i Pegi, inama njyanama y’akarere ka Kuja ya Abuja, n’ubuyobozi bukuru bwa polisi bw’umurwa mukuru wa federal bwatangaje ku wa kabiri Ukuboza ko bwatangiye iperereza.
Nk’uko byatangajwe na mugenzi we, Adegbite yiyahuye nyuma yo gutakaza amafaranga y’isosiyete abereye umukozi akina urusimbi.
Mugenzi we yagize ati:
“Twaratunguwe igihe byabaga. Yahawe amafaranga yo kwishyura abantu bamwe aho akorera. Amafaranga angana nka 150.000. Yajyanye amafaranga mu iduka rya siporo arasheta. Yahisemo imikino imwe ariko ntiyatsinda. Yari yizeye ko azatsinda kandi akishyura ayo amafaranga.
“Bukeye bwaho, ntiyabonana n’abaturanyi be. Babonye atavuye munzu; bamennye urugi basanga umurambo we umanitse hejuru kugisenge. Bamenyesheje abapolisi, bakuraho umurambo we. ”