in

Biteye ubwoba: umuryango wose uri gushishuka nk’igiti.

Hirya no hino hagenda hagaragara uburwayi bw’amayobera,ndetse n’abaganga ntibasobanukirwe impamvu yabwo,ndetse rimwe na rimwe bakaba bagusaba kujya gutegererereza mu rugo icyo Imana izakora kuko baba batagifite ubushobozi bwo kugira icyo bagufasha.muri iyi nkuru turagaruka kuri Mukunzi Abraham na Mukuru we Bizimana Jean Claude bafite uburwayi bwababereye amayobera,aho barimo gushishuka umubiri wabo mu buryo buteye ubwoba.Aba batuye mu Karere ka Gisagara.

Aba bavandimwe iyo witegereje imibiri yabo usanga imeze nkibiti ,ndetse ishishuka bidasanzwe ,cyane cyane uyu musore muto witwa Abraham.Baganira na Afrimax Tv bavuze ko ubu burwayi babuvukanye.Gusa bavuga ko Mama wabo akiriho yari yaragerageje kubavuza ariko arinda yitaba Imana batarakira nubwo ubushobozi bwari bwaramushiranye.Bizimana ari we mukuru mu muryango wabo avuga ko yubatse anafite abana bane,gusa akavuga ko byamugoye kurera barumuna be, batanu kandi nawe nta bushobozi afite. Avuga ko mu muryango wabo babiri ari bo bafite ubu burwayi, aho avuga ko iyo izuba rivuye cyane umubiri we usaduka cyane ndetse hakazamo imisebe.

Bavuga ko ubukene bafite butuma batabasha kwivuza ,ndetse ko icyifuzo cyabo ari uko baterwa inkunga bakabasha kwivuza.Batanze numero uwifuza kubafasha yanyuzaho inkunga:+250783213655.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yitwikiye mu nzu arapfa ubwo yasangaga umugore we aryamanye n’umukozi wabo.

Niba ukunda guseka cyane buri munsi ,dore byinshi bizakubaho.