Uyu mugabo utatangajwe amazina, ukomoka muri Afurika y’Epfo ngo yafashe iki cyemezo cyo gusenya inzu ihenze yari yarubakiwe umukobwa w’inshuti nyuma yo kumubwira ko iby’urukundo rwabo birangiye.
Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, harimo imodoka izwi nka tingatinga irimo gusenya iyi nyubako y’agaciro gakomeye.
Amakuru avuga ko bijya gutangira ,Umukobwa ari we wabwiye umukunzi we ko afite ikibanza bityo ko bakubakamo inzu bazabamo bamaze kubana.
Uyu mugabo w’umushoramali ngo yahise abyumva vuba maze afata amafanga ye, agera ku bihumbi 65,000 by’amadorari, ni ukuvuga asaga Miliyoni 64 z’amanyarwanda, ayubakisha inzu y’akataraboneka mu gace i Ka Magugu.
Nyuma, umugabo yagiye yumva amakuru ko umukunzi we yaba yifitiye undi muntu bari mu rukundo, ibyatumye afata umwanya akajya kuganira n’umukunzi we ngo amubaze ukuri guhari.Ubwo umukobwa yahise amubwira ko ashaka ko bahagarika ibyabo ,maze buri wese agaca ukwe.Ibi byatumye nyamugabo ahita afata icyemezo cyo gusenya ya nzu ihenze cyane, gusa bamwe ntibashimishijwe niki cyemezo kuko bamunenze ko yapfushije amafaranga ubusa hanyuma ninzu ye akayisenya.
Ese ari wowe wari kubyifatamo gute?twandikire muri comment.
Kanda hano hasi urebe video y’uyu mugabo asenya inzu ye yari yarubakiye umukunzi: