in

Umugabo yishe umugore we bari bamaranye imyaka 7 akoresheje ipasi igitangaje ni icyo bapfaga

Umugabo yishe umugore we yifashishije ipasi bapfuye amafaranga y’ishuri ry’abana batabashije kumvikanaho bigatuma batongona ari nabyo byaje kuviramo uyu mugore urupfu.

Inkuru zivuga ko ngo aba bombi batonganye bapfa amafaranga y’ishuri ,icyakora umugabo akaza guhunga akaba agiye mu kabari gusa ngo yaza kugaruka umugore we yasinziriye akifashisha ipasi akamwica ngo kugeza ubwo umwe mubaturanyi ariwe wumvise umugore atabaza akajya gutabara gusa agasanga uyu mugore yashizemo umwuka.

Uyu mugore n’umugabo bari bamaranye imyaka 7 ,nyuma ngo yo kubona ko umugore we yitabye Imana ,uyu mugabo ngo yahise avuga ko umugore we yihwe n’amashanyarazi we ari nta ruhare abifitemo gusa iperereza rikomeje baza gusanga uyu mugabo ariwe wiyiciye umugore.

Aya mahano yabereye mu mujyi wa  Ogun state mu gihugu cya Nigeria ,aho aba bombi bari basanzwe batuye , bivugwa ko amazina yuyu mugabo ari Badejo Ranti wiyiciye umugore we witwaga Afolashade Taibat Adewusi, kugeza kuri ubu uyu mugabo akaba yatawe muri yombi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hamaze kumenyekana umukobwa w’ikizungerezi uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa

« Isabukuru nziza, imigisha myinshi » – Nshuti Savio yifurije isabukuru nziza umukobwa bakanyujijeho mu rukundo