in

Hamaze kumenyekana umukobwa w’ikizungerezi uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa

Mugabekazi Ngoga Anaise yatsindiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar akaba ari na we uzerekeza muri Leta ya Cross Revers muri Nigeria, aho iri rushanwa risanzwe ribera.

Rwari urugendo rutoroshye bitewe n’uko uyu mukobwa yari ahatanye na mugenzi we Munyana Shemsa nawe wahabwaga amahirwe, wahatanye muri Miss Rwanda 2018, aho byasabaga inoti y’igihumbi gusa (1,000 Frw) kugira ngo ubashe guha ijwi Mugabekazi.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda dukesha aya makuru akimara kumenya ko ari we watsinze, Mugabekazi yavuze ko yumva ari ibyishimo byinshi, gusa yerekana ko n’ubusanzwe yari yiteguye. Yagize ati “Ndumva ari ibyishimo byinshi cyane byongeyeho nditeguye.”

Mugabekazi aherutse kudutangariza ko batangiye guhatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet nyuma y’uko banyuze mu cyiciro cy’ibazwa aho babajijwe ibibazo ku cyo buri umwe azafasha Afurika aramutse yambitswe ikamba, umushinga we n’intego afite mu buzima bwe biza kurangira Mugabekazi ariwe utsinze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika kuri instagram muri iki cyumweru

Umugabo yishe umugore we bari bamaranye imyaka 7 akoresheje ipasi igitangaje ni icyo bapfaga