in

Rwanda:Umugabo warwanaga n’umugore we yishe papa we ashaka kubakiza

Umugabo wo mu karere ka Gicumbi yishe Se washakaga kumubuza kurwana n’umugore we mu kabari birangira ahasize ubuzima .Ibi yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Nzeri 2022 mu mudugudu wa Gatiba, akagari ka Nyamiyaga, mu murenge wa Kageyo mu masaha y’ ijoro.

Abatuye muri uyu mudugudu bavuze ko amakimbirane yabereye mu kabari k’uyu mugabo Habimana Jean Claude wimyaka 30 y’amavuko, ubwo yashakaga gukubita umugore we amuziza ko atishyuje abakiliya icupa ry’ urwagwa. Nibwo se umubyara w’imyaka 63 na we wanyweraga muri aka kabari yashatse kubakiza, umuhungu we amukubita inkoni.

Umusaza yikubise hasi, bamujyana mu rugo agezeyo ashiramo umwuka.

Src:igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yakubise mugenzi we yenda kumwica akimenya ko aryamana n’umukunzi we (Video)

Umugabo yishe undi mugabo mugenzi we bapfuye ifi