Hari kuri uyu ya 1 Ukwakira, ubwo abapolisi ba Kenya, bataye muri yombi umugabo ufite imyaka 42 witwa Nicholas Mwiti Nthiga ukurikiranweho kwica Geofrey Muriungi Makara w’imyaka 34.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ntabuta, mu gace ka Matakiri,mu ntara ya Tharaka Nithi.
Aba bagabo babanje gutongana umwe ahatira undi kugura ifi undi nta mafaranga afite ndetse bitera induru cyane kubera ko yari yazikozeho.
Nyuma yo gutongana hagati yabo bapfa ko uyu mugabo yakoze ku mafi ntayagura ndetse ko agomba kuyajyana byanze bikunze, Muriungi yabwiye uyu mucuruzi ko atarishyura ndetse yirukana abagiraneza bamusabye kumwishyurira.
Kuri ubu, Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Marimanti hategerejwe ko hakorwa isuzuma, mu gihe mu rugo rwa Mwiti habonetse icyuma yateye uyu mugenzi we kiriho amaraso