in

Umugabo yiraye mu bitoki yibamo bitanu abikubita ku mutwe no ku isoko ngo mba, agezeyo byanga kumuva ku mutwe

Umugabo ukomoka ku mutumba wa Ndago muri Komini ya Nyabitsinda mu gihugu cy’u Burundi, yafatiwe mu isoko rya Ruyigi agiye kugurisha ibitoki 5 yibye ariko byanga kumuva ku mutwe.

Uyu mugabo ubwo yageraga mu isoko bakabona afite ibitoki, abashaka kubigura baje bamwegera bamusaba kubitura hasi ngo babigure, aratura byanga kumuva ku mutwe.

Abantu bakomeje bamufasha kubitura biranga, aryama hasi byanga kumuvaho, ako kanya batangira gukeka ko yaba yabyibye akaba yafashwe n’icyo bita ‘Urugombeko’ mu Rwanda bakunze kwita ‘Uruhereko’.

Bahise bakora uko bashoboye bahamagara kuri telefone nyiri ibitoki ngo aze abimukureho, gusa nyirabyo ahageze yasanze uwo mugabo yafashwe na polisi.

Uwo wibwe ibitoki amaze kubivana kuwamwibye, uwibye yahise afungwa atanga ubusobanuro ko impamvu yari yibye ibyo bitoki yari arimo gushaka agatiki kazamugeza muri Tanzaniya.

Mu gutanga ubusobanuro, nyiri ukwibwa ibitoki yasobanuye ko yakomeje kubona yibwa cyane ashaka ubwenge bwo gushaka ubudahangarwa yifashishije umuti w’I Kirundi nk’uko ikinyamakuru Magazine Jimbere cyabitangaje.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali/Norvège: Habereye impanuka ikomeye cyane y’imodoka yagonze umukingo igahita yiyubika nyuma yo gucika feri

Dore 11 bagateganyo ikipe ya Apr Fc ishobora kuza kubanza mo ku mukino iza gucakirana na Pyramid Fc