in

Umugabo yinjiye muri banki yitwaje imbunda ubwo yari agiye kwaka utwe yabikijemo

Umugabo witwaje imbunda yagabye igitero muri banki ya Beirut mu gihugu cya Liban aho yahise afata bugwate abakozi b’iyo banki.

Ibi byabaye kuri uyu wa jane taruki ya 11 Kanama 2022, aho uyu mugabo yateraga iyi banki yitwaje imbunda ndetse n’akabido kuzuye peterori. Uyu mugabo yasabaga abakozi ba banki ko bamuha ubwizigame bwe bwose afite muri iyi banki batabikora uko akitwika na peterori.

Muri iyi minsi muri iki gihugu cya Liban hari kugaragara ibibazo by’ubukungu muri za banki aho ntamuntu uri guhabwa amafaranga y’umurengera nkuko bitangazwa n’umunyamakuru wa Al Jazeera wari uri kuri iyi banki.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite amafaranga 200.000$ by’ubwizigame muri banki ndetse akaba yarashakaga kuyabikuriza icyarimwe kandi bitemewe.

Ubwo uyu mugabo yari yafashe bugwate aba bakozi ba banki, abo bakozi bagerageje kuganira na we kugira ngo bumve icyo yashakaga mu gihe abashinzwe umutekana bari bamaze kugota iyo banki.

Umuvandimwe w’uyu mugabo yavuze ko atari umugizi wa nabi ko ahubwo yashakaga amafaranga yo kujya kuvuza umubyeyi we wari urwaye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

« Bro ujye unagerageza urebe muri camera… » – Ibyo abafana ba Eleeeh bamusabye nyuma yuko indirimbo ye Kashe ikoze amateka akomeye

Mu Rwanda:nyuma yo kwirwa ikiremba yasambanyije umwana aranamwica