in

Umugabo yatunguye imbaga y’abantu ubwo yakuragamo imyenda akagenda mu muhanda yikoreye umusaraba nka Yezu avuga amagambo akomeye.

Umugabo yakuyemo imyenda asigarana akenda k’imbere maze agenda mu muhanda ahetse umusaraba nka Yezu/Yesu anavuga ko yapfuye akazuka.

Uyu mugabo utatangajwe amazina, ni uwo muri Afurika y’Epfo. Amashusho n’amafoto agenda acaracara hirya no hino yigize Yezu/Yesu yemeza ko yapfuye akazuka kandi ko atazongera gupfa na rimwe akanemeza ko abantu benshi banze kuva mu byaha, ibintu abona bikamubabaza cyane.

Amakuru ya News365, avuga ko uyu mugabo ku munsi wa Pasika ari bwo yagaragaye bwa mbere yikoreye umusaraba yambaye ubusa yasigaranye akenda ko kwambara imbere. Muri kiriya gihe, amatorero amwe n’amwe agira umuco wo kwigana imibabaro Abayahudi bagize kuri Mesiya.


N’ubwo byari bimeze bityo, byatunguye abantu bose mu gihe umugabo w’umunyafurika washakaga kugaragara nka Yesu yagendaga mu muhanda yiruka avuga amagambo ibyanamuviriyemo gukubitwa.

Amwe mu magambo uyu mugabo yagendaga avuga ahetse umusaraba, aragira ati: “Sinshaka kongera gupfa, abantu ntibihana ahubwo bagiye gucengera mu cyaha. Ku bw’ibyo, nta kamaro mu rupfu rwanjye”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umu slayqueen ukunzwe cyane yatawe muri yombi nyuma yo gushyira hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe n’umuhungu we.

Abahanga bemeje ko iyo umuntu yapfuye ubwonko bukomeza gukora(inkuru irambuye)