in

Umugabo yatunguje impano ihenze umugore we ku munsi ukomeye mu buzima bwabo

Ibyishimo ni byose ku nkumi yatunguwe n’umugabo we ku munsi bizihizagaho umwaka ushize barushinze ,akamuha imodoka nshya yo mu bwoko bwa  Lexus SUV ihagaze miliyoni 50 z’amadolari .

Mu mashusho  yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Nigeria , uyu mugabo bigaragara azirika umugore we mu maso yarangiza akamujyana ahantu haba haparitse iyo modoka izengurutswe n’ibipirizo byinshi.

Ubwo umukobwa yagezwaga ku modoka yari yahawe nk’impano agakurwaho igitambaro cyari cyimupfutse mu maso,kwihangana byamunaniye avuze induru ndetse ahobera umugabo we bikomeye ,mu rwego rwo kumwereka ibyishimo agize byo guhabwa imodoka.

Uyu mugabo yahaye umugore we imodoka nshya yo mu bwoko bwa  Lexus SUV  nk'impano y'umunsi bashyingiraniweho
Uyu mugabo yahaye umugore we imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lexus SUV nk’impano y’umunsi bashyingiraniweho

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye noneho kibonke birajaguye ageze aho gucunga ibigurudumu-Videwo

Umutoza Haringingo Francis wicariye intebe ishyushye yatuye umujinya umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kumukorera ikosa rikomeye