in

Umugabo yateye induru nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we yishakiye

Umugabo yateye induru agisha inama ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore yashatse yaramubwiye ko ari isugi ntave amaraso ,nyamara ngo barahuriye mu rusengero ,akaba ari kwibaza niba umugore we yaramubeshye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga bwari mu cyongereza ,ugenekereje mu kinyarwanda bufite umutwe w’ikibazo ugira uti:” Mu ijoro ry’ubukwe umugore wanjye ntiyavuye amaraso ,habe n’iraso na ricye ,kandi yambwiye ko ari isugi kuva cyera”

Uyu mugabo yahise yanzika n’ikibazo cye agira ati:” Umugoroba mwiza , sinzi niba ibi ari ibintu bikomeye ,nkunda umugore wanjye ariko kuva mu byumweru bishize twagerageje gushaka amaraso ntitwayabona ,byansabye no kugura amashuka y’umweru kugirango nibonere amaraso ariko twakoze imibonano inshuro zigera kuri 6 nta maraso avuye”

“Naterese umugore wanjye amezi atandatu mbere y’uko dukora ubukwe , twahuriye mu rusengero kandi idini ntiritwemerera gukora imibonano mpuzabitsina tutarashyingirwa ,ibyo narabyubashye,umugore wanjye ni mwiza ,anyitaho kandi afite akazi keza ,buri kimwe nshaka ,tunafana ikipe imwe ,mbese ni inshuti yanjye”

“Gusa ndizerako yambeshye kubyerekeranye no kuba ari isugi,kandi mvugishije ukuri wenda si ibintu bya hatari ariko birashoboka ko umukobwa w’isugi atava amaraso? nabajije umuganga wanjye ,inshuti zanjye n’abakobwa benshi bose bavuye amarso ubwo bavaga mu busugi none kuberiki umugore wanjye nishakiye ariwe utaravuye amaraso? niki kindi ari kumbeshya?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mimi wa Meddy yabwiye Pamela wa The Ben akari ku mutima amwifuriza isabukuru nziza bishimangira umubano uri hagati muri iyi miryango – AMAFOTO

Amavubi ashobora kwakirira Benin hanze