Nk’ibindi birori byose by’ubukwe birangwa n’umunezero ,urimo no kubyina guhagije kubashyingiranywe no kubatashye ubukwe , icyakora abo ngiye kubabwira bo ibyabo ntibyarangiye neza kuko imbere y’abatumirwa mu bukwe umugabo yakubise hasi umugeni we bikarangira bahise bitahira.
Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo yishimanye n’umugore we ,mu bukwe ,icyakora ubwo barimo barabyina ntibyarangira neza, kuko umugabo yateruye umugore we ,akamucika no hasi ngo pi.
Uyu mugore wari mu ikanzu y’umutuku n’umugabo we bahise babandagara hasi ,abari batashye ubukwe bibananira kwiyumanganya bahita bankwenkwenuka , icyakora abari babagaragiye bakaba bahise bagerageza kubabyutsa ndetse ibirori bihita bihumuza.
Ibi bikaba byabereye mu gihugu cya Nigeria ku munsi wo kuwa kane nimugoroba ,tariki 05 Mutarama 2023.