in

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’umuhungu w’imyaka 13

Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’umuhungu amukubise rugondihene.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ahagana saa kumi z’umugoroba aho uyu mugabo utatangajwe amazina yasambanyaga umuhungu we.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwakinzeri, mu Kagari ka Cyinzovu, umurenge wa Kabarondo, aho byabaye abo bombi bagiye kuvoma.

Amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 38 yisambanyirije umuhungu we w’imyaka 13, aho yamucunze bari mu nzira bagiye kuvoma akamukubita umutego bikarangira amusambabyije.

Nyuma yo gukora ayo mahano, uyu mugabo utuye mu karere ka Kayonza yahise atabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyaruguru habereye impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umuntu umwe abandi barakomereka

Miss wigeze gukundana na Diamond Platnumz yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo n’undi musore