in

Umugabo yatashye asanga muri pisine umuhungu we n’umugore we rwambikanye, icyababaje uyu mugabo ni amakuru yamenye ku mwana we w’uruhinja umugore we aheruka kubyara

Umugabo yatashye asanga muri pisine umuhungu we n’umugore we rwambikanye, icyababaje uyu mugabo ni amakuru yamenye ku mwana we w’uruhinja umugore we aheruka kubyara

Kuwa 1 Ugushyingo umugabo wo muri New York yaratshye avuye ku kazi ageze mu rugo atungurwa no kubona atabona umugore we ndetse n’umuhungu we, uyu mugabo yahise yigira inama yo kurebera inyuma mu gikari muri pisine.

Umugabo akihagera yakubiswe n’inkuba ubwo yasangaga umugore we n’umuhungu we bari gusambanira muri pisine yiyubakiye.

Uyu mugore ntabwo ari Nyina w’uyu muhungu ahubwo ni Mukase,  uyu musore afite imyaka 20 naho Mukase afite 28.

Umugabo yishwe n’agahinda abura uko abigenza. Gusa ibyo yarabyihanganiye ariko ibyamunaniye kubyihanganira ni amakuru yamenye ku mwana w’uruhinja umugore we aherutse kubyara.

Uyu mugabo muri iryo joro yafashe telefone y’umugore ubwo yari ayisize ku meza, umugabo yahise ajya kureba ibiganiro umugore we agirana n’umuhungu we, akigeramo yabaye nk’ukubiswe n’amashanyarazi kubera ibyo yasomye.

Uyu mugabo ntabwo yagiye mu biganiro bya kera ahubwo yahingukiye kuri message igira iti ” Dore uyu munsi Papa wawe ntabwo araba ahari, uze gusiba ishuri twishimire ko umwana wacu yujuje amezi abiri”.

Uyu mugabo n’uburakari bwinshi yahise asanga umugore mu cyumba amukubita urushyi umugore ahita yikubita kugitanda arakomereka, umugabo polisi yahise iza kumutwara, umugore ajyanwa kwa mugaganga.

 

 

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Juvenal yatangiye gushora amamiliyoni ye! Ikipe ya Addax SC ya Mvukiyehe Juvenal yaguze rutahizamu wakinaga mu cyiciro cya mbere

RIP Bakinahe! Umugabo wari urwariye mu bitaro bya CHUK yimanitse mu mugozi abitewe n’incyuro z’umugore we