in

Umugabo yashatse kwishyira mu mvune z’umugore ukuriwe,dore ibyo yakoze

Umugabo wo mu gihugu cya  Australia yashatse kureba niba yakwihanganira gutwita inda y’imvutsi maze akora ubushakashatsi bwe bwatangaje abantu.Kugirango abigereho yagerageje uburyo bwose bushoboka maze umubiri we awuhindura nk’uw’umugore utwite.

Uyu mugabo witwa Maitland Hanley usanzwe amenyerewe ku mbuga za youtube na Tik Tok yashyize hanze amashusho agaragaza ameze nkumugore utwite ,kugira ngo abikore yafashe ikintu gikoze nkumwana uri munda kandi gifite uburemere buri mu rugero rumwe nubw’umugore utwite aba atwaye ku mubiri we.Nkuko byatangajwe nabaganga mu by’ubuzima bwumuntu burya umugore ukuriwe aba amaze kwiyongeraho ibiro hagati ya 9 na 12 ,bivuze ko uyu mugabo na we yakoze ikintu gipima ibi biro.arangije acyomeka ku nda ye.

Uyu mugabo yifashishije watermelon ipima ibiro 9 ,ayishyira ku nda ye ,maze afata nutundi duto adushyira ahagana hejuru hafi yagatuza mu gitondo yatangiye agerageza kubyuka na bwa buremere yikoreye ku nda ,ndetse agerageza gukora nutundi turimo ,yikoreye ibyo byose gusa yagaragaye guhagarara yemye byamunaniye ,ahita yemeza ko burya abagore batwite bagowe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwari umukunzi mushya wa Jay Polly ahishuye agahinda yatewe n’urupfu rwe.

Inkuru nziza ku banyeshuri bose