Umugabo wo muri Nigeriya ukomoka ahitwa Zaria muri Leta ya Kaduna yasabye gatanya n’umugore nyuma y’uko umugore we arekuwe n’abari baramushimuse.
Uyu mugore yarekuwe n’amabandi yari yaramushimuse we n’abandi bantu akabamarana imyaka 20 ababitse ahantu hatazwi.
Umugabo w’uyu mugore akibona umugore we ntago yagize ibyishimo ahubwo yahise yaka umugore we gatanya kubera ko yacyekaga ko yaraba yarafashwe ku ngufu n’amabandi yari yaramushimuse.
Shehu Sani umugabo w’uyu mugore ibyo yabitangaje ku munsi w’ejo hashize tariki ya 10 Gashyantare 2022 aho yabinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Uyu mugabo mu butumwa yanditse yanasabaga abanyamadini kuzamufasha kubona gatanya we n’umugore kubera ngo nabo bazi ibyabaye.
Umugi wa Kaduna ndetse n’ibindi bihugu byo mu majyaruguru ya Nijeriya, byugarijwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe y’iterabwoba ndetse n’udutsiko tw’amabandi.