in

Umugabo yarwaniye umurambo w’umugore we no kwa Sebukwe rubura gica birangira hitabajwe abapolisi batojwe

Umugabo yarwaniye umurambo w’umugore we no kwa Sebukwe rubura gica birangira hitabajwe abapolisi batojwe.

Ubwo biteguraga gukura Umurambo wa Christina Chigund, mu buruhukiro bw’ibitaro bya Dodoma, habaye ubushyamirane hiyambazwa Polisi.

Intandoro y’ubwo bushyamirane bwo kurwanira Umurambo, warurutse ku kuba Umugabo wa Nyakwigendera Christiana Chigundi, yashaka ko umugore we ashyingurwa iwe kuko yari umugore we byemewe n’amategeko.

Kurundi ruhande, iwabo w’umukobwa nabo bifuzaga ko umukobwa wabo yashyingurwa iwabo kuko ngo kuva yarwara Umugabo we yanze ku muvuza hanyuma yitabwaho n’umuryango we, bityo akaba aribo bifuzaga ko umwana wabo yashyingurwa murugo ku babyeyi.

Ubu bushyamirane bwakomeje gufata intera bituma inzego zibanze ziyambaza Polisi yanyuma ihageze murwego rwo guhosha ubwo bushyamirane, Polisi yategetse ko Nyakwigendera ashyingurwa mu irimbi rusange hanyuma bamara gushyingura abaturage bagataha buriwese akaba yagira amahitamo yaho ari bukorere ikiriyo haba ku mugabo wa Nyakwiendera cyangwa se ku babyeyi ba Nyakwigendera.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni abiyemezi Kandi bari ku rwego rwo hasi! Umutoza ukomeye hano mu Rwanda yise abasifuzi abiyemezi ndetse yemeza ko ari bo baciriritse muri Afurika yose

Yahennye mu bakwe! The Ben yaririye imbere ya Nyirabukwe wari waje kureba aho akura amafaranga azatungisha umukobwa we https://wp.me/p7ovfz-15Tj