in ,

Umugabo yaramutaye kuko yahumye, we n’abana babayeho mu buryo buteye agahinda

????????????????????????????????????

Mu 2010 amaze guhuma amaso yombi umugabo we yahise amuta, ubu amaze imyaka umunani (8) mu buzima bugoye cyane n’abana batatu yitaho wenyine kandi atabona, ibyo kurya babikesha abaturanyi, ntaho kuryama bagira, nta bwiherero bukwiye, nta mazi…nta buzima nibura bw’ibanze. Hejuru y’ibi ari mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe gituma nta nkunga y’abakene yahabwa na Leta.

Ngoma: Yahumye amaso yombi umugabo...

Mukangirinshuti Annonciata atuye mu kagari ka Gituza mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma, ugeze iwe ubona ko abayeho nabi cyane, abana be batatu umwe ni we wiga.

Nta bwisungane mu kwivuza bafite, iyo babonye icyo bateka bagitekera mu nzu bararamo, nayo idakwiriye Umunyarwanda, baryama ku mashara barenzaho utwenda dushaje tukaba ibiryamirwa bararaho bose ari bane (4).

Guhera mu 2011 Mukangirinshuti yahabwaga amafaranga y’ingoboka kuko yari akennye cyane kandi atabona. Haje ibyiciro by’Ubudehe bisohoka yashyizwe mu cya gatatu (3) kibamo Abanyarwanda bifashije bari munsi y’abaherwe bo mu kiciro cya kane (4). Kuva icyo gihe inkunga yarahagaze, ubuzima bumubera bubi bishoboka.

Ati “Ntacyo kurya, ntacyo kuryamaho ntacyo kwiyorosa, umwana ntagira umwenda w’ishuri n’iyo ageze ku ishuri baramutota ngo najye kuwuzana.”

Mu nzu ye n’abana iyo imvura iguye umurayi uramanuka ukagwa mu nkono kuko atabona. Ati “N’ibyo biryo tubonye abana bakambwira, bati ‘mama ibiryo byabaye umukara’.”

Ku byifuzo bye ati “Nifuza ko bampa na mituweri (ubwisungane mu kwivuza), bakampa n’inkunga yajya imfasha kubaho. ‘Reba n’uriya musarane warasenyutse’.”

Muragijemungu Arcade, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi amaze amezi abiri ku buyobozi bwawo, iki kibazo ngo ntabwo yari akizi.

Gusa yemeza ko akurikije imibereho y’uyu muturage atari akwiye kuba mu kiciro cya gatatu cy’Ubudehe, ariyo mpamvu ngo bagiye kwihutira kumuhindurira ikiciro kugira ngo inkunga zigenerwa abatishoboye na we zimugereho vuba.

Ati “Yagombye kugira ikiciro ashyirwamo kimubereye kandi nitwe tubikora nk’abayobozi kuko urabona uko ameze. Niba atabona agomba kugira uko abaho neza.”

Uyu muyobozi w’umurenge wa Rukumberi ahamya ko bitarenze uku kwezi kwa karindwi bagiye kumukemurira ibibazo byose afite kandi agasaba umunyamakuru kuzasubirayo kureba uburyo uyu muryango uzaba wahinduriwe ubuzima.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana babiri bapfuye mu byishimo by’igikombe cy’isi

Igihamya ko umunyamakuru Rutamu atazasezera mu itangazamakuru