Umugabo yasetswe na benshi kandi ashimwa na benshi kubera ibyo yakoze byo kwemera kwambara ingutiya(Ijipo) kugira ngo yigishe umwana we uko akwiye kwitwara mu bandi mu gihe yambaye ijipo.
Abantu benshi ntago bakunze kwigisha abana babo uko bakwiye kwitwara mu bantu ahubwo baba baziko uko bagenda bakura bagaca akenge barushaho kwitwararika bityo ntibibacire umwenda.
Umugabo ukomoka mu gihugu cya China, we si uko abitekereza kandi si uko abibona niyo mpamvu yafashe umwana we akajya kumwigisha uko yakwihesha agaciro mu gihe yambaye ijipo kandi ari mu bantu benshi bikaba byamusaba gusutarara ndetse kandi ngo ashobora no kugendera kuri skate mu urubura bikamusaba gusutarara.
Abantu benshi bamushimye ko ari umubyeyi mwiza kubera ko nta babyeyi b’abapapa bakunze kwigisha abana babo ibyo kuko aba ari inshingano z’aba mama.