in

Umugabo yamaze imyaka myinshi yicuruza nk’indaya benshi bazi ko ari umugore

Umugabo wari umaze imyaka myinshi yicuruza nk’indaya y’umugore yatawe muri yombi ndetse akatirwa imyaka 8 nyuma y’igihe benshi bazi ko ari umugore.

Jonathan Gonani, umugabo w’imyaka 29 y’amavuko, yakatiwe imyaka 8 muri gereza yo muri Malawi aho akomoka. Urukiko rukuru rw’ibanze rwa Mangochi rwahamije kandi rwakatiye Jonathan Gonani, bakunze kwita Yvonne igifungo cy’imyaka umunani azira gukora uburiganya no kwiyoberanya bigakunda. Yakoze uburaya ariko umuguze yamugeza mu nzu bakarwana akamwambura utwo afite.

Urukiko runyuze ku mushinjacyaha wa Leta, lnspector Amos Mwase yumvise ko uwahamwe n’icyaha Jonathan Gonani yavutse ari umugabo ariko akajya yiyoberanya nk’umugore. Yageze mu gace atari azwimo n’abantu benshi k’ i Mangochi, atangira umwuga w’uburaya nk’umugore kandi kumutahura ntibyari gushoboka nk’uko Faceofmalawi ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi ya Mangochi, Amina Tepani Daudi, yatangaje ko Jonathan Gonani azira kwambura umusore w’imyaka 28 amafaranga ibihumbi 12 akoreshwa muri Malawi, na telefone  ubwo bari mu cyumba nyuma yo kwanga kumwishyura ‘kubera ko yasanze ari umugabo mugenzi we’.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo ari mu marira nyuma yo kwishyurira ishuri inkumi azi ko bazabana ikamwanga

Umutoza wubatse izina hano mu Rwanda yagaragaye yambaye umwambaro w’ikipe ya Rayon Sports ku mukino wayihuje na Musanze FC – AMAFOTO