in

Umugabo yakoze ibintu bitangaje bitatinyukwa n’uwo ariwe wese ubwo yageragezaga gucika gereza

Mu gihugu cya Bolvia, umugabo wahawe igihano cy’imyaka 15 y’igifungo yagerageje gutoroka yihinduye nk’intama biramupfana, afatwa atararenga umutaru.

Jose Louis Callisaya Diaz wo mu gihugu cya Bolvia yakoze ibintu bitangaje bitatinyukwa n’uwo ariwe wese, maze agerageza gutoroka gereza yari afungiyemo yitwa Chonchocoro, aho yabigerageje yiyambitse imyenda ifite uruhu n’ubwoya bw’intama kugira ngo ayobye abarinzi bagire ngo ni intama yitambukira nyamara ariwe utorotse.

Uyu mugambi wa Jose Louis yawushyize mu bikorwa mu ijoro ryo kuwa 04/02/2023 ubwo hagwaga imvura nyinshi mu gace gereza iherereyemo, maze afata ikoti yari yarakoze mu ruhu rw’intama araryambara ndetse anagerageza ibishoboka mu kugenda nkayo biramunanira, dore ko yafashwe ari gukurura inda hasi mu byatsi byegeranye n’aho uruzitiro rwa gereza ruri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo 5 ukwiye kugerageza gukoramo imibonano mpuzabitsina

Miss Naomi yiseguye ku bakunzi be na Michael bamaze igihe mu munyenga w’urukundo (AMAFOTO)