Umugabo wo muri Afrika y’Epfo witwa Marvin Lambert, yishe atereye icyuma umugore we witwa Zanele Pretty Hlatshwayo, imbere y’umwana wabo w’umuhungu ufite umwaka umwe amuziza kuba yari yamusabye ko barekera ibyo gukundana.
Inkuru ivuga ko ibi byabaye kuwa gatatu tariki 15 Werurwe 2023 , bibera muri Witbank, Mpumalanga, mu majyepfo y’Igihugu cya Afrika y’Epfo , aho ngo uyu mugabo yateye icyuma uyu mugore akamwica nyuma y’iminsi amusabye ko batandukana bakarekera ibyo gukundana ariko umugabo ntabyakire neza.
Amakuru akavuga ko nyuma yo kwica umugore we ,uyu mugabo nawe yagerageje kwiyahura ariko kubw’amahirwe ntiyakwitaba Imana ,ubu akaba ari mu bitaro aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yamara gukira agahita agezwa imbere y’ubutabera.