Abantu ku mbugankoranyambaga nkoranyambaga batangaye babonye umugabo wakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka umwana ,bizwi nka baby shower bikorerwa abagore bitegura kwibaruka.
Ni igikorwa cyakozwe n’abagabo bateguye impano maze bazishyira mugenzi wabo ugiye kunguka umwana.Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Twitter yerekanaga impano zitandukanye aba bagabo bahaye mugenzi wabo harimo na pampex (soma pampegisi) umwana azakoresha navuka.
Iyi nkuru yashyizwe ku rubuga rwa Twitter n’uwitwa Maq Paul umwe muri aba bagabo ndetse anagaragaza amafoto y’impano zitandukanye bahaye mugenzi wabo harimo pampex, ibikoresho by’isuku ndetse na Biberon umwana azakoresha navuka.
https://twitter.com/MaqPaulM/status/1482474592530845707?t=NAHDZAwl9E_Fuqsp5WG5Jw&s=19