Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yaje atura umugore we amarira nyuma yo kwizera indaya akeyemerera kuzayijyana mu mahanga ariko bikarangira imubenze.
Uyu mugabo mu butumwa yatanze yavuze ko yahuye n’umudamu uzwi ku izina rya Leila mu gihe yakoraga gahunda ye ya NYSC ariko atazi ko ari umugore wicuruza.
Bakundanye amezi arindwi kandi muri icyo gihe, atanga inzu ye, kandi amusura kenshi nubwo yari afite undi mugore. Nyuma y’amezi arindwi bakundana, yamenyesheje Leila ko afite umugore n’abana, ariko ashaka kumufata nk’umugore we wa kabiri.Gani yasezeranyije kumwohereza mu mahanga nyuma y’umurimo we niba yemeye kumurongora, ariko aya magambo yuzuyemo urukundo rwinshi ntiyamubujije kumubenga.
Arira cyane uyu mugabo yongeye gutakambira umugore we, na we amusanga arira atazi ko afite amarangamutima kuko yari yaramuciye inyuma.
Mu magambo ye; ”Nahuye n’umugore wicuruza witwa Leila muri rumwe mu ngendo zanjye z’ubucuruzi. Nahise mukundana ako kanya kandi niteguye kumurongora. Aratuje, yubaha, kandi mwiza cyane namuhaye kugirango ikibanza kibe cyiza twembi.Gusa yarampemukiye aranyanga”