in

Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kunyarira umugore bari kumwe mu ndege

Mu itangazo ryayo yavuze bashyize hanze nyuma y’amahano yabaye, India Air yavuze ko yahagaritse umugenzi w’umugabo iminsi 30 ku bwo kwica amabwiriza agenga abagenzi mu ndege, nyuma y’ibyabaye mu ndege yo ku ya 26 Ugushyingo yavaga i New York yerekeza i New Delhi aho uyu mugabo, bitewe n’ubusinzi, yihagarikaga ku mukobwa mugenzi we w’umugenzi.

Iki kigo gitwara abagenzi mu ndege, gifitwe na Tata Group, cyavuze ko iki kibazo cyagejejwe ku buyobozi bukuru bw’indege za gisivili (DGCA), ishami rishinzwe umutekano wo mu kirere mu Buhinde, kugira ngo abe ari bo bakomeza kugikurikirana byimbitse.

DGCA ariko, ku wa Kane yavuze ko yarebye mu makuru yahawe na Air India kuri iki kibazo, ariko witegereje neza bigaragara ko Air India itubahirije ingingo zijyanye no gufata neza umugenzi no kugenzura imyitwari mu ndege. Mu magambo ye, DGCA yagize iti: “Biragaragara ko batitwaye(Air India) kandi ibyo byagize ingaruka kuri gahunda.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye; Umutinganyi yishe mugenzi we amukekaho amukekaho kumuca inyuma

APR WFC nayo yunze mu rya Rayon Sports, itsinda ikipe bari bahanganye ibitego biruta ubwinshi bw’abakinnyi b’iyo kipe