in

Umugabo yahambwe ari muzima ubwo yacukuraga ubwiherero bw’ishuri

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yagwiriwe n’igikuta kimushyingura ari muzima ubwo yacukuraga ubwiherero bw’ikigo cyamashuri.

Ibi bintu bibabaje byabaye ku wa mbere tariki 25 Nyakanga ku ishuri ryisumbuye rya Jean Marie mu Ntara ya Nandi, muri Kenya, ubwo umusore w’imyaka 30 yashyinguwe ari muzima ubwo yacukuraga umusarani.

Bivugwa ko Josphat wari mu bagabo batatu bagiranye amasezerano yo gucukura ubu bwiherero ku ishuri, yaguye mu mutego nyuma yuko inkuta z’urwobo zisenyutse ubwo yari mu ma saa mbiri z’ijoro.

Umwe mu bacukura, Nicholas Odungo yavuze ko ibyabaye bibaye barangije akazi kabo. Icyo cyobo cyari muri metero 30 zubujya kuzimu.Odungo nabandi bacukura bakaba bari batashye ubwo uyu mugabo yaburaga umutabara.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugore wacuruzaga ibigori k’umuhanda yahinduriwe ubuzima kuri ubu (video)

Inkuru nziza ku bantu batuye i Kigali biyandikishije kuzakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga