in

Umugabo yagiranye ibibazo bikomeye n’umugore we ahita yikata ubugabo bwe.

Umugabo w’imyaka 48 y’amavuko ukomoka mu gace ka Eldoret muri Kenya yakase ubugabo bwe buvaho akoresheje icyuma cyo mu gikoni nyuma y’ibibazo amaze igihe afitanye n’umugore we.

Abaganga bamuvuraga bavuga ko ibibazo yari afite ahanini byari bishingiye ku myanya myibarukiro ye.

Uyu mugabo utaramenyekana amazina ngo yaciye ubugabo bwe nyuma yo kudafata imiti ye y’uburwayi bw’ibibazo byo mu mutwe (Schizophrenic) yari asanzwe afite.

Raporo yasohotse muri Raporo ya Urology yari yagaragaje ko abaganga bizeye ko bashobora kongera gusubizaho ubugabo bwe.

Ariko icyizere abaganga bari bafite cyo kongera kudoda bagahuza igitsina cye cyayoyotse, bahisemo kureka gahunda zabo kuko urugingo rutabitswe neza kandi rwatandukanye igihe kirekire.

Abaganga bihutiye kumujyana mu bitaro kugira ngo bite ku murwayi. Nk’uko abaganga banditse mu kinyamakuru cyabo, “Kwikata ubugabo ni uburyo budasanzwe bwo kwibabaza ku mubiri biturutse ku buryo budasanzwe bw’uburwayi bwo mu mutwe.Iyi miterere y’iki kibazo ntabwo isaba gusa kubagwa byihutirwa, ahubwo ifite n’ubushobozi bwo guteza ibindi bibazo nyuma byo kwiyitaho no gukora imibonano mpuzabitsina bityo bikongerera umubabaro wo mu mutwe by’umurwayi.”

Dr Rono Kipkemoi, ukomoka muri kaminuza ya Egerton, na bagenzi be bavuze ko uyu mugabo ‘yakize neza’ nyuma yo kubagwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: umugore w’imyaka 64 yarongowe||bamucaga intege ko atazashaka umugabo (Video).

Umuhanzikazi Marina yakoze ubukwe (video)