in

NdabikunzeNdabikunze

Biratangaje: umugore w’imyaka 64 yarongowe||bamucaga intege ko atazashaka umugabo (Video).

Umugore w’imyaka 64 y’amavuko yakoze ubukwe bwa mbere buzima bwe nubwo abantu bamucaga intege ko azapfa atabonye umugabo.

Umugore wo muri Nijeriya, witwa Erumena Amata, benshi bari baribasiye bavuga ko atazigera abona uwo bashakanye mu buzima bwe byarangiye ashyingiwe. Mu kiganiro na BBC News,uyu mugore yavuze ko abantu bamubwiye ko ntawamushaka kuko yari ashaje.

Yongeyeho ko abantu bamubwiraga ko niyo yabona umugabo azaba amurusha imyaka 10. Erumena yavuze ko igihe cyose inshuti ze zashyingirwaga, yishimye nta numwe yagiriye ishyari. Buri mwaka, yahoraga yibwira ko bizatinda na we akabona umugabo. Kubwe ngo Imana yakojeje isoni abamunnyegaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa musore w’umunyarwanda wahawe impyiko n’umukinzi we ,dore ibyo amutangajeho.

Umugabo yagiranye ibibazo bikomeye n’umugore we ahita yikata ubugabo bwe.