Mu ijoro ryo ku wa kane, Bunteurm Oonkaew, w’imyaka 37, yari yasinze ari kumwe n’umukunzi we,hanyuma afatwa n’umujinya mwinshi maze yinjira mu rugo rw’uwahoze ari umugore we i Chumphon, mu majyepfo ya Thailand.
Uyu yakinguye urugi rw’urugo rw’abandi,hanyuma atunga imbunda Bwana Somchai Sakoolchai w’imyaka 40,wamusimbuye muri urwo rugo maze amurasa igitsina, nubwo avuga ko byari impanuka.
Uwahoze ari umugore we Ubonrat, ufite imyaka 35, yahise ahamagara abapolisi bata muri yombi Bwana Bunteurm, ugurisha amatike ya tombola.
Nubwo yabwiye abapolisi ko imbunda ye yarashe by’impanuka,uyu mugabo arafunzwe akekwaho gushaka kwica.
Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gushaka kwica, Bunteurm ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15.
Somchai yajyanywe mu bitaro agifite ubwenge, ariko igitsina cye cyakomeretse cyane ku buryo abaganga batinya ko kitazongera gukora.
Bunteurm yasekaga ubwo yabwiraga abapolisi ati: ’Mvuye ku kazi,nanyweye inzoga mu cyumba ndi kumwe n’umukunzi wanjye mbere yo kubyuka mfata imbunda nabikaga mu kabati.
Nanyuze hafi y’urugo rw’uwahoze ari umugore wanjye ndahagarara kugira ngo muvugishe,ariko nari mfite imbunda mu ntoki maze nkora ku mbarutso by’impanuka.
Imbunda yarashe isasu rikubita hagati y’amaguru ya Somchai, ariko sinashakaga kubikora.