in ,

Umugabo W’umunyamakurukazi Wa RBA Tracy Agasaro Yatangaje Uburyo Basezeranye Bwa Mbere Ubwo Tracy Yarafite Imyaka 7 Undi Afite 13

Tracy Agasaro umunyamakuru wa RBA na Rene umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana basezeranye kubana akaramata kuwa 04 Ukuboza 2021 , bahishuye ko bakundanye mu buto , umuhanuzi akabasezeranya umwe afite imyaka 7 undi 13 .

Rene Patrick mu isezerano rigaragaza ko yashimye ubwiza akanashima imico ya Tracy kuva mu buto kandi ibyabo byari byarateguwe yagize ati : ” Wari ufite imyaka 7 mfite 13 , umuntu nakwita umuhanuzi aradusezeranya atabizi akoresha rido arayikwambika turasezerana . ”

Akomeza agira Ati : ” Nyuma y’imyaka 14 na 15 tutabonana sinakumenya ntiwamenya ariko Imana iraduhuza uko yabikoze uzi uriya munsi ibihe wari urimo n’ibyo nari ndimo turabizi twembi . ”

Yongeraho ati : ” Igituma ngiye gukoresha kino kimenyetso cy’uruziga rudahagarara ni uko wankunze ntacyo mfite uranyihanganira wemera amafuti yanjye nta yandi mahitamo ariho atari wowe kuri njye . “

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango Yihanangirije Umufana We Wamubajije Impamvu Yazanye Inda

Burundi : Gereza yahitwa Gitega yahiye irakongoka (Amafoto)