in

Burundi : Gereza yahitwa Gitega yahiye irakongoka (Amafoto)

Inkongi yadutse muri Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, biravugwa ko yishe imfungwa nyinshi izindi zigakomereka.

Abatangabuhamya bari ahabereye iyo nkongi, bavuze ko abakorerabushake ba Croix Rouge babashije kwinjira muri Gereza bagiye gukora ubutabazi basohotesemo babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Abakomeretse bari bataravanwamo ngo bajyanwe kwa muganga ahubwo abaforomo n’abaganga bahamagawe ngo bafashe abo bishoboka bose nyamara ngo hari abahitaga basohoka bigaragara ko ibyabaye byabarenze.

Iyi Gereza ngo yaba yari icumbikiye abatari munsi ya 1000. Ubuhamya bw’abinjiyemo buvuga ko hapfuye benshi abandi bagakomereka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo W’umunyamakurukazi Wa RBA Tracy Agasaro Yatangaje Uburyo Basezeranye Bwa Mbere Ubwo Tracy Yarafite Imyaka 7 Undi Afite 13

Byiringiro Lague yasabye anakwa umukunzi we, Kellia (Amafoto + Video)