Umugabo wo muri Kicukiro uherutse kwica umugore we by’urubozo amuteraguye ibyuma yavuze icyabimuteye.
Umugabo wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ukurikiranyweho kwica umugore we babanaga batarasezeranye, aremera icyaha, akavuga ko yabitewe no kuba yarakekaga ko yamucaga inyuma.
Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, buvuga ko bwakiriye dosiye iregwamo uyu mugabo witwa Mugabutsinze Olivier ukurikiranyweho kwica umugore we Uwarwego Francine.Buvuga ko uyu mugabo wabanaga na nyakwigendera batarasezeranye mu buryo bw’amategeko, yakoreye iki cyaha mu Mudugudu wa Mahoro mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Gatenga.
Uregwa yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yishe nyakwigendera abitewe n’umujinya wo gukeka ko umugore we yamucaga inyuma.
Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo uyu mugabo, yakiriwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Kicukiro tariki 12 Ugushyingo 2022, bukaba buri guteganya kuyiregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.