Umugabo witwa sinabamenye Protais yiyahuye akoresheje intwaro karahabutaka itamenyerewe mu baturage basanzwe bo mu Rwanda gusa hahise hakekwa aho yaba yarayikuye
Sinabamenye Protais w’imyaka 44 wo mu Karere ka Rulindo yiturikirijeho gerenade , ahita apfa.
Ibi Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 3 Kanama 2023,bibera mu Murenge wa Tumba,Akagari ka Musezero,Umudgudu wa Karambi.
Amakuru ubuyobozi bwa Tumba bwamenye kandi ni uko uyu mugabo yahoze ari mu rwego rushinzwe gucunga umuteka rwa Local defense bityo bikekwa ko yaba yari afite iyo ntwaro kuva na kera na kare.
Kugeza ubu haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’uko kwiyahuza gerenade, ndetse hagirwa inama abantu bafite intwaro kuzishyikiriza inzego z’umutekano mu rwego rwo kwirinda imfu za hato na hato.
Kugeza ubu ntiharamenyakana impamvu yo kwiyahura akoresheje gerenade, Uyu mugabo asize umugore na’abana bane
Ivomo: UMUSEKE