Umugabo w’umwongereza Tony Garnett, ufite imyaka 30, avuga ko yatandukanye n’umufasha we wo muri Ukraine witwa Sofiia Karkadym w’imyaka 22, nyuma yo gutongana bikabije.
Uyu yakubitanye n’iyi mpunzi nyuma yo gutera ishoti umugore we Lorna Garnett w’imyaka 28,bari bamaranye imyaka 10
Uyu Lorna watawe n’uyu mugabo yari yabwiye inshuti ze ko yari azi ko iby’aba bombi ’bizarangirira mu gahinda’ ariko ko ’atazamwakira nagaruka.’
Sofiia yakunze uyu mugabo babyaranye abana babiri,hashize iminsi 10 gusa bahita babana mu nzu bombi kugira ngo batangire ubuzima bushya hamwe.
Ariko mu kiganiro uyu mugore yahaye MailOnline, yagize ati: ’Namaze gutandukana na we ijana ku ijana. Twararangizanyije nk’abashakanye ’
Uyu mugore yagize umutima mwiza ubwo yakiraga iyi mpunzi yo muri Ukraine ngo ayicumbikire ariko byarangiye imutwaye umugabo.
Nyuma y’amezi ane gusa babana,umurinzi yavuze ko uyu mugabo yatandukanye na Sofiia,amwirukana mu nzu bakodeshaga, nyuma yo kumushinja ko adashoboye kugenzura inzoga anywa, gukoresha icyuma ngo yangize urukuta kandi abangamira umubano we n’abakobwa be bombi.
Lorna, nyina w’abana babiri ba Tony,yabwiye inshuti ze ko ’yari abizi ko umubano wabo uzarangirira nabi’ – ariko atangazwa nuko byabaye vuba.
Ntashobora kuvuga ku mugaragaro ibya Tony kubera impamvu z’urukiko, ariko ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko yabwiye inshuti ze ko atazamubabarira niyo bamara ’imyaka miliyoni’.
Yongeyeho ati: ’Yatakaje byinshi. Ntashobora kumbona kubera itegeko rimubuza kunyegera kandi ntabwo yabona abana. Ariko biragoye kumugirira impuhwe.”