in

Umugabo w’imyaka 25 yahuriye mu murima w’ibishyimbo na Mukase w’imyaka 49 maze uwo mukase amutema icyiganza yenda kugica

Umugabo w’imyaka 25 yahuriye mu murima w’ibishyimbo na Mukase w’imyaka 49 maze uwo mukase amutema icyiganza yenda kugica.

Nyirandababonye Thacienne w’imyaka 49 wo mu Kagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema ikiganza Habanabashaka Elisé w’imyaka 25 abereye mukase bapfa ibishyimbo byo mu murima bose bahuriyemo baje kubisarura.

Uyu mubyeyi afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Muganza, mu gihe Habanabashaka kuri ubu wubatse akaba afite umugore n’abana 2 arimo kwitabwaho n’abaganga barimo gusanasana icyo kiganza cyatemwe ariko ku bw’amahirwe nticyavaho.

Banyangiriki Alphonse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yageze aho atemwa na mukase kubera amakimbirane ashingiye ku mutungo ukurura umwuka mubi kubera ubuharike.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya ku munyamakuru Nkundineza Jean Paul uherutse kwibasira Mutesi Jolly none ubu akaba ari i Magererage

Umukinnyi wa Rayon Sports yemeye gutandukana nayo ariko atera ubwoba abayobozi b’iyi kipe kubera ibyo yasabye bikomeye cyane