in

Umugabo waturutse Congo yitabaje abaganga bo mu Rwanda atungurwa n’urukundo rudasanzwe bamweretse

Serikari Rukara Umunye-Congo arwaje umwana we mu Bitaro bya Kabgayi avuga ko yakiriwe neza n’abaganga.

Serikari Rukara n’umwana we Iranzi Rukara bakiriwe neza mu Bitaro by’amaso iKabgayi

Uyu muturage w’Umunye-Congo avuga ko umwana we yafashwe n’uburwayi bw’ijisho ariko budakabije avuga ko uko iminsi yagiye ihita indi igataha bwagiye bufata intera ndende kugeza ubwo bupfutse ijisho ryose.

Serikari avuga ko ku Kigo Nderabuzima cy’aho atuye bamwohereje mu Bitaro Bikuru i Goma, baramuvura biranga.

Ku wa 8 Mutarama 2023 yajyanywe mu bitaro bya Heal Africa na bo bamuha ‘Transfert’ yo mu Bitaro bya Kabgayi mu Rwanda.

Avuga ko koherezwa mu Rwanda byabanje kumutera ikibazo kubera umwuka utameze neza hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nambutse i Rubavu nta kibazo nigeze ngira ahubwo mu Bitaro byaho bahise bampa imbangukiragutabara (Ambulance) iranzana ingeza hano mu Bitaro by’amaso i Kabgayi.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzamu wa Argentine yaguze imbwa ihenze cyane yatojwe n’abasirikare kugira ngo irinde ibikombe yatsindiye mu gikombe cy’isi

Miss Muyango yihimuye kuri Mc Buryohe wamurishuje igisheke nawe amunywesha amata mu gikoresho akoresha ayaha umwana we