Mu gihugu cy’u Burusiya, umugabo wari warushijwe imbaraga n’umusemburo nyuma yo gufata kuri ka manyinya, yateje umutekano mucye mu ndege y’abagenzi ubwo yari mu kirere bigera naho atangira kumena idirishya rw’indege. Abari mu ndege ntakindi bakoze uretse guhita bamuhambira ngo adateza ibibazo abari mu ndege bose.
Mu mashusho yafatiwe muri iyi ndege uyu mugabo yari arimo, yamwerekanye ahambiriye ku ntebe abagenzi bicaraho yahinnye ijosi, anasinziriye ubona ko akifitemo isindwe, nyuma yo kugerageza kumena ikirahure cy’idirishya ry’indege yari yicayemo.
Nyuma yo guteza umutekano mucye mu ndege, abakozi bo mu ndege bafatanyije n’abagenzi bahuza imbaraga maze bazirikira uyu mugabo ku ntebe y’abagenzi nyuma y’ibyo yakoraga byari gushyira mu kaga abari muri iyi ndege.
Uyu mugabo yahambiriwe mu ntebe hakoreshejwe imigozi yahambirijwe mu gatuza ndetse n’amaboko yombi. Amakuru avuga ko ubwo iyi ndege yageraga aho yari yerekeje uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n’abapolisi.