Umugabo ‘wapfuye’ agashyingurwa yaje kuboneka nyuma y’iminsi 4 ari muzima.Byatangajwe n’umugore we wajyanye umurambo w’undi muntu azi ko ari umugabo we wapfuye azize COVID 19 hanyuma amaze gushyingurwa ,uwari waraburiwe irengero aboneka ari muzima.
Daily Mail yatangaje ko ibi byabaye mu minsi ishize aho bivugwa ko Victoria Sarmiento wo muri Honduras yari amaze iminsi itari mike ashakisha umugabo we Julio w’imyaka 65 nyuma y’uko abariwe irengero.
Bijya gutangira, uyu mugore yavuze ko atazi irengero ry’umugabo, niko kumushakisha aza kugera no ku bitaro nyuma y’uko yari yahawe amakuru ko umugabo we yanduye Covid-19. Yageze ku bitaro ashakisha umugabo we, yereka abaganga ifoto y’umugabo we, bamubwira ko yitabye Imana, nawe arebye umurambo yemeza ko uwapfuye ari umugabo we.
Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura uyu nyakwigendera. Icyakora hari amakuru avuga ko umwana w’uyu mugore, yagize amakenga ubwo yari amaze kureba umurambo w’umuntu bagiye gushyingura, avuga ko atari se, gusa ntiyabyitaho cyane ngo akurikirane ukuri kwabyo.
Nyuma y’iminsi 4 bashyinguye, bagiye kubona babona umugabo nyirizina w’uyu mugore bari bazi yashyinguwe agarutse iwe, gusa ngo yari afite ibikomere ndetse yari ananiwe akaba yari aryamye mu murima. Aha niho uyu mugore yahereye avuga ko yiboneye umugabo we, bityo ko yashyinguye umugabo utari uwe.
Kuri ubu uyu mutegarugori yavuze ko yishyuye amapawundi asaga 320 mu bikorwa byo gushyingura bityo akaba asaba ibitaro kumwishyura aya mafaranga yose yatakaje ari bo bamibeshye.