Maureen umubyeyi wabana bane ariko wabuze umwe azize impanuka yumuriro avuga uburyo umugabo we yamukuyeho ijisho akamutunga intoki ndetse akamuhatira kumwita Imana kugirango areke kumwica.
Uyu mugore wo muri Tanzaniya avuga ko yavukiye mu muryango ukennye kandi ababyeyi be bapfuye afite imyaka 15 kandi kubera ko yari imfura mu muryango w’abantu bane yahisemo kwimukira mu mujyi gushaka akazi kugira ngo atunge barumuna be.
Amaze kwimukira mu mujyi yahuye na Yosefu umugabo we amubwira ko azamurongora kandi akita kuri barumuna be ibi byashimishije Maureen kuko atari yasize barumuna be ahantu heza.
Avuga ko gushyingirwa byari byiza ariko ibintu byatangiye guhinduka igihe atwite maze umugabo amubwira ngo akureho umwana kuko atari yiteguye kurera ariko aranga.
Avuga ko umugabo yabaye umunyarugomo cyane kandi ko azamukubita nubwo atwite adafite aho ajya yihanganye akamubyarira abana bane ariko umwe apfa azize impanuka y’umuriro.
Umugabo yashinje Maureen urupfu rw’umwana avuga ko ashaka ko umwana agaruka Maureen yahisemo kujya guca inshuro ashakisha ubuzima bwiza ku bana be maze akabasigira se.
Avuga ko umunsi umwe umugabo yamuhamagaye ngo aze gusura abana cyangwa bitabaye ibyo akabica kandi ubwo yazaga muri iryo joro nyine ni bwo yamukuyeho ijisho amutema intoki amusaba ko amwita Imana ye cyangwa akamwica, ariko abaturanyi baramutabara ataramwica.
Maureen yajyanywe mu bitaro maze umugabo we ntiyafungwa ndetse uyu mugore ntiyabonye ubutabera ikintu kimubabaza cyane.
Yahamagariye abantu kutagumana n’umuntu mufitanye amakimbirane uko byagenda kose kuko asanga ushobora kuhasiga ubuzima.