in

“Umugabo wandihiye amashuri ashaka kundongora Kandi mufata nka papa nkora iki? “Umunyarwandakazi aragisha inama

Umukobwa arasaba inama nyuma y’aho uwamurihiye amashuri ashaka kumugira umugore Kandi amufata nk’umubyeyi we.

Yagize ati:”ndi umukobwa mfite imyaka 28 mvukana n’abana 6 papa wacu amaze imyaka imyaka 12 apfuye.

Kuva icyo gihe twabaye ho mu buzima bugoye kuko mama akazi yari afite ntiyari kubona uko aturihira kandi imiryango nayo yasaga nk’iyadutaye.

Ngeze muri secondaire Hari umugabo duturanye wandihiye ngo kuko nari nabaye uwa mbere mu kigo nigaga ho primaire.

Gusa mu kwemera kundihira yasabye mama ko ibiruhuko nibizajya bigera ngomba kujya njya kuba yo kugira ngo mbafashe imirimo, kuko nta yandi mahitamo mama yari afite yarabyemeye.

Naje kwiga ,nigana umwete aho naje kubona amanota meza ubu ndasoza kaminuza uyu mwaka.

Gusa icyaje kuntungura nuko wa mugabo wandihiye ishuri yaje kubona akazi hanze y’igihugu ambwira ko bitewe nuko ambona ngo navamo umugore mwiza akaba ariyo mpamvu ashaka kuncakira ishuri mu gihugu agiye gukorera mo tukajya tubana nk’umugore n’umugabo ngo bikaba ikiguzi cy’uko yandihiye secondaire yose.

Mu by’ukuri kuba hanze narabyifuzaga ariko uwo mugabo mufata nka papa mba mbona bitavamo ,gusa ikiri kumpangayikisha nuko yamaze kubibwira mama ko azangira umugore ubwo yemeraga kundihira ishuri.
Ubu byancanze nagira mwe mwangira inama.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nathanael Ndengeyinka
Nathanael Ndengeyinka
2 years ago

Ntagitindiganya tebuka umusange umubere umugore w’umutima mwiza

Geor3
Geor3
2 years ago

Hhhhh abakobwa we! Ntakidashoboka bbyzo, nukubyiyumvamo gusa ibindi bihita biza. Zirikana ko yakurihiye ubu nonaha status ufite niwe uyikesha. We amafaranga yishuri aravuna kdi ayumukobwa aba ari menshi. Ikindi rero umuntu ukubwira ko uzamubera umugore ntabwo abigutunguje cyane ko bimaze igihe wagiye ureba ukuntu akwitwaraho muri iyo myaka. Kdi rero ntabuntu butiturwa cyane ubwabagabo kumafaranga. Niba atakurusha imyaka 20 kuburyo yazapfa akagusiga ukiri inkumi, mwemere rwose. Utwo dusore muri kumwe yego wenda uramukunda ark ubanze usuzume ingeso zuwi wakurihiye urebe ko ari ntamakemwa, ingeso nizo zibanisha abantu. Nusang aro fake umurye remove mugirane contract uzakore wishyura kuko gushaka nabi bituma wucuza ubuzima bwose

Maitre Nzovu yavuze ukuntu bamenya yamuroze (Video)

Hamenyekane icyatumye Rayon Sports ibura imyenda mishya ikaba ikoresha ishaje