in

Umugabo wa Gisele Precious uherutse kwitaba Imana yavuze ikintu gikomeye yamwigishije

Umuramyi Precious Gisele uherutse kwitaba Imana, yavuze bimwe mu byaranze umugore we ndetse n’urwibutso yamusigiye bizatuma akomeza kumukunda cyane nkuko yarahiriye imbere y’Imana n’abantu kumukunda cyane.

Mu gahinda kenshi, Innocent yatangaje ko urukundo yakundaga umugore we ruhebuje, gusa avuga ko azakomeza kumukunda na cyane ko yizeye ko yagiye aheza.

Yasobanuye ku mwana babyaranye, aho yabuze ko yavukiye amezi arindwi, gusa ngo uko Gisele Precious, yagiye amwitaho yakomeje gukura neza, akaba amumusigiye afite ubuzima bwiza kandi n’ibiro bimaze kwiyongera.

Ati:”Yambwiye byinshi, yapfuye amaze kurya ubwo yajyaga mu bwogero nkumva arampamagaye ngo “Cher”, namugeraho nkasanga apfukamye, twamugeza kwa muganga bakatubwira ko yashizemo umwuka. Yari umugore mwiza kuri njye kandi azahora afite umwanya wa mbere”.

Mu kumusezeraho, hateguwe igitaramo cyiswe Precious Farewell Concert cyitabiriwe na Alexis Dusabe, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Esther Niyifasha, Precious Band, Bethel choir , MD, Titus Titus, Mama Music, Stella Manishimwe na Bethlehem choir ndetse nabandi.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umusore wibye telefone yatwawe yikorewe n’abagabo barenga batatu bamujyanye kumufungisha (Videwo)

Ubusabe bwa Rayon Sports bwatewe utwatsi